Ni igitaramo cyatumiwemo abarimo DJ Marnaud, DJ Tyga, DJ Karim, DJ Max n’itsinda rya DJ Higa na DJ Rusam.
Iki gitaramo kizabera Boogaloo ku wa 24 Ukuboza mu 2022 kizanagaragaramo Dj Alisha ukomoka mu Rwanda ariko akaba ari mu bamaze kubaka izina i Kampala aho akorera.
DJ Alisha ni umwe mu bakobwa bagezweho muri Uganda aho akunze kwiyambazwa mu bitaramo bikomeye acurangira abahanzi bagezweho baba batumiwe muri iki gihugu.
Uyu mukobwa yaherukaga gutaramira i Kigali ku wa 1 Mata 2022.
DJ Alisha anazwi cyane mu gucuranga mu tubyiniro dukomeye tw’i Kampala ndetse ni umwe mu bakunze gucuranga mu biganiro bitandukanye yaba kuri radio na televiziyo muri icyo gihugu.
Ubwo aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, Dj Alisha yahishuye ko yavuye mu Rwanda mu 2019, yerekeza muri Uganda aho yari agiye gutura n’umuryango we, aha akaba ari naho yatangiriye umwuga wo kuvanga imiziki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!