00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Maphorisa uri mu bakomeye muri Afurika ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 10:01
Yasuwe :

DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo, ategerejwe gutaramira i Kigali mu birori byiswe ‘Intore Sundays’ bitegurwa na Bruce Intore.

Ibi birori byatumiwemo DJ Maphorisa biteganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2022, bikazabera ahitwa Mundi Center ahari akabari gasanzwe kitwa Boogaloo kazwiho kuberamo ibirori binyuranye.

Ni ibirori DJ Maphorsa azafatanyamo na DJ Toxxyk, DJ Pyfo, DJ Tyga na Kevin Klein aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20Frw ku muntu umwe n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batandatu.

DJ Maphorsa watumiwe i Kigali ubusanzwe yitwa Themba Sonny Boy Sekowe nk’amazina ye bwite akaba yaravukiye muri Afurika y’Epfo ku wa 15 Ugushyingo 1987.

Ni umuhanzi, Producer ndetse n’umu-DJ ufite izina rikomeye kuko yanakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Wizkid, Runtown, Major Lazer, Drake n’abandi.

DJ Maphorisa ari mu bavanga umuziki bakomeye mu muziki wa Afurika
DJ Maphorisa ategerejwe mu gitaramo yatumiwemo i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .