00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Life of The Party yatanze ibyishimo, Grenade atungura abakunzi b’umuziki i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 02:37
Yasuwe :

Etania Mutoni wamamaye mu kuvanga imiziki muri Uganda nka Dj Life of The Party, yatanze ibyishimo byuzuye ku bakunzi b’imiziki itandukanye bataramiye kuri Century Park Hotel and Residence.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022, aho abakunzi b’ibirori baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero baje bahuriye mu kabyiniro ka Chillax Lounge gakunzwe n’abatari bake.

Abakobwa b’ibizungerezi n’abasore bakereye gukata umuziki batangiye kugera kuri Chillax guhera Saa Tanu z’ijoro, baryoherwa n’imiziki yabanje kuvangwa na Dj Phil Peter, wabashyize mu bicu mu ndirimbo zigezweho.

Dj Life of The Party wari wahuruje imbaga yaje kugera ku rubyiniro abantu bose bajya mu birere, bitewe n’imiziki yavangaga igezweho kandi ikurikirana mu buryo ubona ko bwatekerejweho.

Uyu mukobwa yacuranze indirimbo zitandukanye zikunzwe muri iyi minsi ziganjemo izo muri Afurika n’Inyarwanda atazibagiwe, abakunzi b’umuziki nabo ntibamutengushye barawucinya ivumbi riratumuka.

Mu kuvanga imiziki yanyuzagamo agakaraga umubyimba ariko asusurutsa abantu mu buryo butandukanye, byatumye abitabiriye barushaho kunezerwa, bakishimira ibyo barimo.

Yaje kunyuzamo ku rubyiniro yakira umuhanzi Grenade wo muri Uganda, uri mu Rwanda mu bikorwa byo kwagura umuziki uri no gukorana indirimbo na Juno Kizigenza nawe asusurutsa abitabiriye ibirori.

Uyu mukobwa yatanze ibyishimo byuzuye kugeza bukeye aho abantu batashye baseta ibirenge, bigaragara ko asubiye Uganda yigaruriye imitima y’abanya Kigali bitazatinda kuhagaruka.

Dj Life of The Party w’imyaka 23, ni umwe mu bakobwa babica bigacika mu myidagaduro ya Uganda abinyujije mu kuvanga imiziki, kuyobora ibirori by’umwihariko akaba ari umunyamakuru mu kiganiro NTV Mix Party show.

Dj Phil Peter yabanje gususurutsa abitabiriye ibi birori
Yari afite agakoresho kamufasha kubona akayaga mu gihe habaga hashyushye
Abanya Kigali banyuzwe n'imiziki itandukanye yacuranzwe n'uyu mukobwa
Abitabiriye iki gitaramo bari bambariye ibirori
Chelina Dor na Joxyparker mu baryohewe n'imiziki ya Dj Life of The Party
Chillax yari yakubise yuzuye
Dj Life of The Party w’imyaka 23, ni umwe mu bakobwa babica bigacika mu myidagaduro ya Uganda abinyujije mu kuvanga imiziki, kuyobora ibirori by’umwihariko akaba ari umunyamakuru mu kiganiro NTV Mix Party show.
Uyu mukobwa yakoze iyo bwabaga mu gushimisha abakunzi be
Umuhanzi wo muri Uganda, Grenade uri mu bikorwa byo kwagura umuziki we nawe yabonye umwanya wo kwigaragaza
Muri iki gitaramo, buri wese yabyinaga uko ashoboye
Grenade ari i Kigali gukorana indirimbo na Juno Kizigenza

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .