DJ Kelly na Dj Traxxy bagiye gukora igitaramo kizabinjiza mu 10 ba mbere ku Isi bacuranze igihe kirekire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kamena 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Dj Kelly na Dj Traxx bazwi cyane mu karere ka Rubavu by’umwihariko ku bakunda gusohokera ku mazi, bagiye gukora igitaramo kizabinjiza mu icumi ba mbere babashije gucuranga igihe kinini.

Aba basore babiri bari mu bakunzwe cyane mu kuryoshya ibirori mu karere ka Rubavu bagiye gukora igitaramo bise ” 25 hours live party” kizaba kuva saa sita z’amanywa tariki 13 Kamena 2020 kugeza saa saba z’amanywa tariki 14 Kamena 2020.

Ibi bisobanura ko aba basore bazaba bacuranze amasaha arenga 25, umunsi wose urengaho gato. Iki gitaramo kizaca ku mbuga nkoranyambaga kizatambuka ku rukuta rwa Instagram rwa Dj Traxx.

Dj Kelly avuga kuri iki gitaramo yagize ati” Twe dushaka gukora amasaha arenga 25, twamamaza tuzakoresha 25 ariko abazakurikira igitaramo bazabibona kuko tuzakoresha 26 bityo tube tubaye aba cumi ku Isi besheje ako gahigo, birashoboka ko twazagera no ku bindi ariko twabanje gutekereza bino kuko nibyo twizeye kuzakora.”

Uyu mugabo yavuze ko muri ibi bihe bya Covid-19 we na mugenzi we aribwo bafashe umwanya wo kuganira basanga hari byinshi bakora mu rwego rwo kuzamura impano zabo.

"Twahisemo kwihuza kuko dukoranye igihe kirekire, turaziranye kandi turahuza cyane no mu buzima busanzwe rero turizeza abantu bazadukurikira kuzaryoherwa n’igitaramo cyacu."

Yasabye Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki kuzabereka urukundo bakababa hafi kugira ngo bagere ku nzozi zabo nkuko bazirose.

Nibaramuka babashije kubikora nkuko babiteganyije bazaba besheje agahigo kazabinjiza mu icumi bacuranze igihe kirekire ku Isi bakuyeho Joseph Capriati ubarizwa muri (Heart Night Club muri Miami) wacuranze amasaha 25 yuzuye akaba ariwe wari uwacumi akaba yarabikoze mu 2018.

Iyo urebye ku rutonde rw’ababashije gucuranga igihe kirekire usanga umunya Nigeria uzwi ku izina rya DJ Obi ariwe wacuranze igihe kinini ku Isi ataruhuka kuko yamaze amasaha 240. Ibi akaba yarabikoreye i Lagos mu 2016.

Aba basore nibaramuka babikoze bazaba besheje agahigo k’abanyarwanda bamaze igihe kinini bacuranga badahagaze aka kakazabagira aba cumi ku Isi.

DJ Kelly na Dj Traxxy bagiye gukora igitaramo kizabinjiza mu 10 ba mbere ku Isi bacuranze igihe kirekire bataruhuka
Dj Traxx asanzwe ari mu beza bacurangira mu karere ka Rubavu
Dj Kelly nawe ni umwe mu bakunzwe kubera uburyo asusurutsa ababa basohokeye i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .