00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Ira yahishuye uko yiyemeje gusaba Perezida Kagame ubwenegihugu (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 May 2025 saa 08:00
Yasuwe :

DJ Ira uherutse guhabwa ubwenegihugu nyuma yo kubusaba Perezida Kagame, yahishuye uko yari amaze igihe abwifuza kugeza ubwo abusabiye mu ruhame ku wa 16 Werurwe 2025.

DJ Ira wageze mu Rwanda mu 2015 yavuze ko yifuje ubwenegihugu nyuma yo kwishimira uburyo yari abayeho mu Rwanda. Byageze mu 2024, avuga ko nawe yifuzaga gutora Umukuru w’Igihugu, yiyemeza gusaba ubwenegihugu.

Ati “Mu gihe amatora yari yegereje, numvaga nshaka ubwenegihugu ku buryo bikunze nanjye nazatora, uwo nabajije ibyo yampaye bisabwa nasanze ntabyo nujuje uretse kuba umuntu afite impano idasanzwe kandi njye ibyo kuvanga imiziki sinumvaga ko ari byo nashyira imbere.”

Uyu mukobwa yaje kwigira inama yo kuzasaba ubwenegihugu Perezida Kagame. Ni igitekerezo yagize ubwo yamenyaga ko azitabira ibiganiro Perezida Kagame yari kugirana n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.

Iryo joro yaraye asenga kugira ngo agere ku ntego ze, ndetse anafata umwanya wo kwitoza ibyo aza kuvuga.

Ati “Nari nabisengeye pe! Nasabye Imana ko impishira ubwoba n’isoni zanjye […] nari naraye nitoza uko nzavuga nibaramuka bampaye ijambo. Narahagurutse ndivuga, ndamushimira mbona gusaba. Ntabwo nari nizeye rwose ko ahita ansubiza ariko natunguwe n’ukuntu yahise ambwira anisekera.”

DJ Ira yahawe ubwenegihugu ku wa 15 Mata 2025.

DJ Ira yasabiye ubwenegihugu muri BK Arena
Ubwo DJ Ira yarahiriraga kuba Umunyarwanda nyuma yo guhabwa ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .