00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Ira yahawe ubwenegihugu aherutse kwemererwa na Perezida Kagame

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 April 2025 saa 01:42
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira.

Uru rutonde rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025 rugaragaraho uyu mukobwa wari uherutse gusaba Perezida Kagame Ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ahita abumwemerera, icyari gisigaye kikaba guca mu nzira zemewe n’amategeko.

Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

Mu minsi ishize uyu mukobwa yari yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kuba yarahamagawe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihe kitageze no ku masaha 24, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu n’Umukuru w’Igihugu, bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, Dj Bissosso.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira yari mu bitabiriye ibiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abatuye Umujyi wa Kigali, aha akaba ari naho yamusabiye ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .