00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Ira mu b’imbere mu matora ya DJ’s Battle Competition, DJ Brianne ntiyorohewe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 August 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Amatora arakomeje mu ba DJs bari guhatana mu Irushanwa ryiswe DJ’s Battle Competition mu gihe amajwi bakomeje guhabwa azagira uruhare mu guhitamo 10 bazakomeza mu cyiciro cya nyuma cyaryo.

Byitezwe ko ku wa 13 Kanama 2022 hazatoranywa aba DJs 10 bazakomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazava muri 23 bari batoranyijwe mu cyiciro cy’ibanze cy’iri rushanwa.

Muri aya matora, DJ Ira ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi arenga 600 akurikira uwitwa DJ Kigali Beats ufite amajwi asaga 1100.

Aba babiri bayoboye abandi mu majwi mu gihe abarimo DJ Brianne bari guhatana no kwigira imbere mu majwi cyane ko we ari inyuma, aho kugeza ubu afite amajwi arenga gato 50.

Kugeza ubu amajwi azaba afite 20% muri DJ’s Battle Competition, mu gihe andi azatangwa n’abagize Akanama Nkemurampaka ndetse n’uburyo abafana bazashyigikira abazaba bahatana.

Irushanwa kuri iyi nshuro rizakomereza muri ONOMO Hotel ku wa 13 Kanama 2022, abafana bakaba bemerewe kwinjira ku buntu.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 6 Kanama 2022 umunsi watoweho 23 ba mbere muri 60 bari biyandikishije, mu gihe tariki 13 Kanama 2022 hazamenyekana 10 bazaba bakomeje mu cyiciro gikurikiraho.

Tariki 20 Kanama ni bwo hazatangazwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba ku wa 27 Kanama 2022.

Byitezwe ko uzahiga abandi muri iri rushanwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yatanzwe na Ndoli Safaris.

Uretse uyu, undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, uzagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke, ubusanzwe bigura arenga miliyoni 5 Frw.

Uko watora umu DJ ushyigikiye muri iri rushanwa

Aba DJs bari guhatanira ibihembo birimo n'imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .