Byatangiye kumenyekana mu minsi ishize ubwo uyu musore yari amaze kugera mu Rwanda aho yitegurira kurangiriza ubuzima nyuma yo kuzengerezwa na Kanseri yatumye ahabwa iminsi 90 yo kubaho.
Nyuma y’impaka zikomeye zakuririjwe mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba ibyo ibinyamakuru byatangaje mu myaka ishize aribyo, DJ Dizzo yahisemo gushyira umucyo ku byavuzwe byose abinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru.
DJ Dizzo yemera ko yakatiwe imyaka icyenda
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, DJ Dizzo yemeje ko koko yakatiwe gufungwa imyaka icyenda n’urukiko rw’i New Castle rwari rwamuhamije ibyaha byo guhohotera abagore babiri b’abazungu.
“Hashize igihe mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza none n’iryo mu Rwanda havugwa ko mu 2015 nakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda nkafungirwa muri gereza zo mu Bwongereza ku byaha byo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi ni ukuri.”
“Ubwo nari mfite imyaka 16, nahuye n’ikibazo cyatumye mfungirwa i Newcastle. Ntabwo nigeze nemera icyaha naregwaga, ahubwo urukiko rwarabimpamije runkatira gufungwa imyaka icyenda.”
DJ Dizzo yavuze ko abagore babiri batumye afungwa hari ibyo atari yabashije kumvikana nabo bityo bahitamo kwiyambaza polisi bayibwira ko yabahohoteye.
Ngo bitewe n’uko atari afite ubushobozi bwo kwiyishyurira umunyamategeko mwiza, no kuba atari umwenegihugu, byatumye atabona ubutabera buhagije akatirwa n’Urukiko gufungwa imyaka icyenda.
Nyuma y’imyitwarire myiza muri gereza mu gihe cy’imyaka ine yamaze afunze, tariki 23 Ukuboza 2019 DJ Dizzo yemerewe kurekurwa. Yarekuwe kanseri imaze kumuzengereza, atangira gushakisha uburyo bwo kwirwanaho.
Uyu musore yibukije abantu ko amategeko yo mu Bwongereza avuga ko ibyaha yari akurikiranyweho bifite ibihano birimo gufungwa kimwe cya kabiri cy’igihano wahawe mu gihe ikindi gice ugikorera hanze.
DJ Dizzo yanyomoje amakuru y’uko yirukanywe mu Bwongereza
Muri iri tangazo rigenewe abanyamakuru, DJ Dizzo w’imyaka 24 yanyomoje amakuru y’uko yaba yarirukanywe ku butaka bw’u Bwongereza nkuko byari byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga.
Aha DJ Dizzo yagaragaje ko kuva mu 2018 ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yagiye yiyongera kugeza mu minsi ishize ubwo yabwirwaga ko asigaje amezi atatu yo kubaho.
Iki gihe uyu musore yabwiwe ko asigaje iminsi 90 ariko hakaba andi makuru y’uko yaba micye cyangwa ikaba na myinshi bitewe n’ubushake bw’Imana.
Yavuze ko akimenya inkuru y’uko asigaje igihe gito cyo kubaho yagize icyifuzo cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.
Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo, woherejwe mu Rwanda kuharangiriza ubuzima bwe nyuma yo kurwara kanseri, yavuye imuzi amakuru amaze iminsi acicikana y’uko yigeze guhamywa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore mu Bwongereza. pic.twitter.com/2noSNLiXkh
— IGIHE (@IGIHE) July 6, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!