Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, DJ Cuppy yagaragaje ko yishimiye gusura Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ndetse akagirana ibiganiro na Ambasaderi Johnston Busingye.
Uyu mukobwa yakanguriye abakunzi be gusura u Rwanda, ati “Byari iby’agaciro guhura na Ambasaderi Busingye Johnston nkanasura Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, mbabwije ukuri u Rwanda ni kimwe mu bihugu nkunda ku mugabane wa Afurika, niba utarahasura wajyayo rwose.”
DJ Cuppy w’imyaka 32 y’amavuko, ni umunya-Nigeria w’umuhanga mu kuvanga imiziki akaba umukobwa w’umuherwe wavukiye muri Nigeria akaza kwimukira mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2014 ubwo yacurangaga mu birori bya MTV Africa Music Awards byabereye muri Afurika y’Epfo.
Muri Nzeri 2024, uyu mukobwa yesheje agahigo ko kuba umu DJ w’umunya- Nigeria wafunguye Inteko rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 79.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!