Ibirori byo kumurika uyu muhanzi winjiranye mu muziki izina rya Givin, byitezwe ko bizabera muri ‘Sky Sports & Lounge’ ku wa 5 Mata 2025, bikaba byitezwe ko ari nabwo bazamurika aba DJs bashya binjiye muri 1K Entertainment isanzwe iyoborwa na DJ Pius.
Muri bo hari DJ Crush, Pop, Bob Tunes, Butera, Serge, Platino, Byron na Skipper.
Aba basanzemo DJ Pius wanashinze iyi sosiyete, Lemon, Klean, Kagz, Fabiola, Virus, Mansa ukorera i Dubai, Josematic ukorera i Kinshasa, Karet, Fiston, Coxx na King David ukorera muri Amerika.
Amazina ya Givin ni Ineza Gisubizo Kevin, akaba umusore w’imyaka 22 y’amavuko.
Ni umuhanzi uvuga ko yakuranye impano mu muziki, mu 2023 aza gushyira hanze amashusho asubiramo indirimbo zinyuranye ari na byo byamuhuje na DJ Pius wahise akunda impano ye, akiyemeza kumushyigikira.
Ku ikubitiro Givin yashyize hanze EP ya mbere yise ’Uko waje’ iriho indirimbo nka ’Uko waje’ yanamaze gusohoka mu buryo bw’amashusho, ’Diva’, ’Lupita’ na ’Hold me down,’ aho byitezwe ko amashusho yayo azajya hanze ku wa 20 Mata 2025.
Givin yinjiye muri ‘1K Entertainment’ asimburamo Blamo wayinjiyemo mu 2022 ariko ntayitindemo. Uyu nawe yari yinjiyemo asimbura Babo.
Aba bose bari barabimburiwe na Amalon ari nawe muhanzi wa mbere wasinyishijwe na 1K Entertainment.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!