#Ntituzemera ni ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kutigira ba ntibindeba ku bibazo by’Igihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Brianne watangije ubu bukangurambaga ahuriyeho na Miss Muyango, yavuze ko byari ibyishimo kubona Gen (Rdt) Kabarebe yifatanya na bo.
Ati “Tubitangira ntabwo twumvaga ko byagera ku rwego rw’uko Afande Kabarebe yakwifatanya na twe, yewe uwakubeshya muri twe ni uwakubwira ko yaba yarakuze atekereza kuzahura n’uyu musirikare w’umunyabigwi mu ngabo z’u Rwanda. Ariko ikizakwereka Igihugu gihoza umuturage ku isonga njye na Miss Muyango byabayeho twicarana na we adufasha kuganiriza urubyiruko amateka y’Igihugu.”
DJ Brianne avuga ko Gen (Rtd) Kabarebe yifatanyije na bo mu rwego rwo kuganiriza urubyiruko amateka y’Igihugu, bityo rukirinda kwigira ba ntibindeba mu gihe kibakeneye.
DJ Brianne yavuze ko iki kiganiro cyabaye nyuma y’uko Gen (Rtd) Kabarebe afatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyatumye banongeraho ubukangurambaga bwa #Turikumwe mu rwego rwo kumwereka ko bifatanyije na we ndetse n’Ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ibi biganiro byasize Gen (Rtd) Kabarebe aganirije urubyiruko amateka y’u Rwanda kugeza ku buzima bw’Igihugu uyu munsi, ibyo DJ Brianne yise impamba ku rubyiruko rwifuza kwifatanya n’Igihugu muri ibi bihe kitorohewe n’amahanga.
Ati “Yaduhaye impamba, nibyo twinjiye mu bukangurambaga bwo kubwira amahanga ko #Tutazemera ibyo bashaka gukora u Rwanda rwacu, rero byari ngombwa kwihugura ku mateka y’u Rwanda, noneho ibaze kuyahugurwa n’Intwari yatabaye mu rugamba rwo kurubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uyu mukobwa yavuze ko afite icyizere ko ibiganiro urubyiruko rwagiranye na Afande Kabarebe hari icyo bizabafasha mu guhangana n’abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda kuko bamaze kuyamenya byisumbuyeho.
Ni ibiganiro DJ Brianne ahamya ko bifuza ko byaba byinshi kugira ngo bigere kuri benshi mu rubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, icyakora avuga ko hari n’icyizere ko ababyitabiriye bazabigeza ku bandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!