00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Brianne yageze i Burundi aho agiye gutaramira (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 DJ Brianne yari ageze i Burundi aho agiye gutaramana n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ugushyingo 2022.

DJ Brianne yatumiwe gucurangira abatuye i Bujumbura bazitabira ibirori byo kongera gufungura akabyiniro kitwa ‘New Blue’.

Aganira na IGIHE, DJ Brianne yavuze ko yishimiye gusubira i Burundi, ati “Ni iby’agaciro kuba barakunze akazi kanjye ubwo mpaheruka. Kongera kuntumira ntekereza ko ari uko banyuzwe n’ibyo nahakoreye ubwo mpaheruka. Ubu niteguye kubaha byiza biruseho.”

Ni ubwa kabiri DJ Brianne agiye gutaramira i Burundi kuko yahaherukaga ubwo yitabiraga ibitaramo bya Bruce Melodie byabaye muri Nzeri 2022.

DJ Brianne ni umwe mu bakobwa bazwiho kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda akaba umwe mu bamaze kuzamura izina rye.

Agiye gutaramira i Burundi mu gihe ari no mu myiteguro yo kwerekeza i Burayi aho yatumiwe mu bitaramo bizaba guhera mu Ukuboza 2022.

Kugeza ubu igitaramo cyamenyekanye ni icyo azakorera i Hannover mu Budage, nubwo aherutse kuvuga ko afite ibindi bitaramo yatumiwemo ariko bitaremezwa bwa nyuma.

DJ Brianne yageze i Burundi aho agiye gutaramira
Akigera i Bujumbura yakiriwe n'itangazamakuru ry'i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .