Ni abanyamuziki bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2022 bagera mu Bubiligi mu gitondo cyo ku wa 26 Ugushyingo 2022.
Bakigera mu Bubiligi babanje kuruhukaho gato mbere y’uko ku wa 27 Ugushyingo 2022 bakomereza urugendo rwabo Hannover mu Budage, aho bagomba gukorera igitaramo cyabo cya mbere.
Mu babahaye ikaze mu Bubiligi harimo Franckson Promoter uri mu bamaze kubaka izina mu mikoranire n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba baba bagiye gutaramirayo.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, DJ Brianne yavuze ko kugeza ubu igitaramo cyatangajwe ari ikizabera Hannover mu Budage ku wa 30 Ukuboza 2022.
Icyakora nubwo icya mbere cyatangajwe ari ikizabera mu Budage, uyu mukobwa yateguje abakunzi be ko azataramira mu bihugu birimo u Bufaransa,u Bubiligi, Pologne, Suède n’ahandi hanyuranye.
Ibi bitaramo biri mu bikorwa ateganya gukorera i Burayi mu gihe cy’amezi abiri agiye kumarayo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!