Uyu mukobwa uzwiho kuvanga imiziki mu Rwanda, yari afite ibitaramo bitatu muri icyo gihugu aho icya nyuma agikora mu ijoro rya tariki ya 2 Mata.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Brianne yavuze ko yishimiye gutumirwa muri ibi bitaramo, cyane ko ari intambwe ikomeye akomeje gutera.
Ati “Nsanzwe ncuranga i Kigali bikagenda neza, nishimiye kujya gucuranga i Kampala noneho nkabona abantu baranyishimiye. Ni ibintu byanyuze kandi niteguye kuzahataramira kenshi.”
DJ Brianne ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, uyu mu minsi ishize yatangije ubukangurambaga bwa ’Ntituzemera’ bugamije gukangurira urubyiruko kutigira ba nyirantibindeba ku bibazo bireba Igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!