Uyu mukobwa witegura gutaramira i Huye ku wa 4 Ukwakira 2024, yatumiwe mu gitaramo kizabera mu kabari kitwa ‘City Snack Resto&Bar’ kazwi mu mujyi wa Huye.
Ni ijoro ryo gutarama ubuyobozi bwa ‘City Snack Resto&Bar’ bwateguye mu rwego rwo guha ikaze abashyitsi bazarara mu Mujyi wa Huye bitegura igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizahabera tariki 5 Ukwakira 2024.
DJ Brianne watumiwe nk’uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko agiye kugaragaza ubuhanga amaze igihe yihugura.
Ati “Abanya Afurika y’Epfo bakundaga gutumirwa i Kigali ariyo turufu bitwaje ugasanga twabirarukiye, umunsi umwe nza kuvuga nti ariko ko kwiga ari ukwigana kuki nanjye ntabyiga ubundi ngakomeza gususurutsa abakunzi banjye.”
DJ Brianne uba ucurangirwa ingoma n’umukobwa witwa Keza bafatanya, yavuze ko ibi ari ibintu amaze igihe yiga bityo agasanga igihe kigeze ngo abakunzi b’umuziki nyarwanda batangire kuryoherwa n’ubumenyi yize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!