Igitaramo yateguye i Musanze ku wa 25 Ukuboza 2022 kikagenda neza, cyamuzamuriye icyizere ko n’icyo ari gutegura i Rubavu ku wa 1 Mutarama 2023 kizagenda neza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Bissosso yavuze ko yishimiye uko igitaramo cye cya mbere cyagenze ndetse ahamya ko cyamuteye imbaraga zo kurushaho gutegura neza n’igikurikiyeho.
DJ Bissosso yavuze ko amaze imyaka myinshi mu mwuga wo kuvanga imiziki hari byinshi yize, birimo n’ibyo gutegura ibitaramo.
Ati “Nureba urasanga imyaka maze mu muziki w’u Rwanda, byinshi mu bitaramo bikomeye narabicuranzemo, ni ibintu nzi neza uko bipfa n’uko bigenda neza. Aha niho nahereye nifuza gushyira itafari ryanjye mu gutegura ibitaramo byiza byafasha abantu kuryoherwa n’umuziki nk’umuntu wabibayemo.”
DJ Bissosso avuga ko ubunararibonye afite mu mitegurire y’ibitaramo abukesha ibyo yagiye akoramo agafatanya n’ababaga babiteguye.
Iki gitaramo cy’i Rubavu kizaririmbamo Bushali, Mistaek, Chris Eazy, Papa Cyangwe na Ben Adolphe. Ni ibirori bizayoborwa na DJ Bissosso, VJ Mupenzi, DJ Ira na DJ Sonia bafatanyije na MC Tino uzaba afatanya na MC Gitego.
Iki igitaramo kizabera ahitwa ‘Public Beach’ ku wa 1 Mutarama 2023, aho kwinjira bizaba ari 3000Frw mu myanya isanzwe na 5000Frw mu myanya y’icyubahiro, buri wese agahabwa ibyo kunywa bibiri.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!