Ni igitaramo cyiswe “Love and Cheers Valentine’s Soirée Live Concert” cyateguwe na LiwiseGroup Limited. Kizaba ku wa 14 Gashyantare kizabera ahitwa 248 Events hazwi nko kwa ‘Rujugiro’ i Gikondo.
Kizaririmbamo Nick Dimpoz na Diaze, bikaba byitezwe ko kizafasha abakundana kwizihiza umunsi wabo, ariko n’abadafite abakunzi ngo ntibahejwe mu ijoro ryahariwe urukundo.
Hazanahembwa ‘couple’ izitabira ibi birori yambaye neza kurusha izindi. Hateguwe kandi igikorwa kidasanzwe kizatuma abakundana barushaho kugirana ibihe byiza byuzuye urukundo.
Abazaba bari kwizihiza igihe bamaze bakoze ubukwe, bazashimirwa by’umwihariko, bahabwe impano yihariye nk’ikirango cy’urugendo rwabo rw’urukundo.
Ibihembo bizatangwa birimo ingendo zishyuwe (paid tours) n’ibindi byinshi bizatungurana, bizakomeza kuba ibanga kugeza ku munsi nyirizina w’igikorwa.
Ijoro rizarangwa n’ifunguro ry’agatangaza riherekejwe n’ibinyobwa byiza, ndetse n’amahirwe yo gufata amafoto y’urwibutso ku cyapa cyihariye kiri aho igitaramo kizabera, kugira ngo buri wese asigarane urwibutso rw’ibihe byiza azaba yagiranye n’uwo akunda.
Abadafite abakunzi na bo ntabwo bahejwe kuko bashyiriweho uburyo bwo guhura n’abandi batabafite ngo bareme amahirwe y’urugendo rushya ruganisha ku rukundo.
Abazitabira bazasabwa kwambara imyambaro y’umukara gusa cyangwa umutuku.
Ku bazagura amatike mbere, udafite umukunzi azishyura 40.000 Frw, ufite uwo bakundana yishyure 70.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000Frw.
Abazagurira amatike ku muryango bazishyura 50.000 Frw ku muntu udafite umukunzi, 80.000 Frw ku bakundana mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 350.000 Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!