Akigera i Kigali, DJ Alisha yavuze ko yiteguye gususurutsa abakunzi b’umuziki mu Mujyi wa Kigali, ati “Aha ni mu rugo buri gihe nishimira kuhataramira. Abazitabira igitaramo cyanjye bitegure igitaramo cyiza rwose.”
Iki gitaramo, DJ Alisha azagihuriramo n’aba-DJ b’intoranywa mu Mujyi wa Kigali bahurijwe mu gitaramo kigamije gususurutsa Abanya-Kigali no kubinjiza mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Abatumiwe muri iki gitaramo ni DJ Marnaud, DJ Tyga, DJ Karim, DJ Max n’itsinda rya DJ Higa na DJ Rusam.
DJ Alisha ni umwe mu bakobwa bagezweho muri Uganda aho akunze kwiyambazwa mu bitaramo bikomeye acurangira abahanzi bagezweho baba batumiwe muri iki gihugu.
Uyu mukobwa yaherukaga gutaramira i Kigali ku wa 1 Mata 2022.
DJ Alisha anazwi cyane mu gucuranga mu tubyiniro dukomeye tw’i Kampala ndetse ni umwe mu bakunze gucuranga mu biganiro bitandukanye yaba kuri radio na televiziyo muri icyo gihugu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!