00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Adamz yasubukuye kuvanga imiziki nyuma y’imyaka 16 abihagaritse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 July 2022 saa 12:53
Yasuwe :

Adam Abubakar usanzwe umenyerewe ku mazina ya DJ Adamz yasubukuye ibyo kuvanga imiziki yari amaze imyaka 16 asubitse.

DJ Adamz yasubukuye ibyo kuvanga imiziki nyuma y’igihe asezeye mu itangazamakuru. Yavuze ko buri wa Gatatu na buri wa Gatandatu azajya aba ari gucuranga muri New Guess gaherereye i Remera mu Gisimenti.

Mu minsi ishize nibwo DJ Adamz yasezeye kuri Radio10 aho yari amaze igihe akorera, ahamya ko agiye gusubukura ibyo kuvanga imiziki yatangiye mu 1993.

DJ Adamz w’imyaka 46 yavukiye muri Kenya, ari naho yatangiriye ibyo kuvanga imiziki mu 1993.

I Nairobi, DJ Adamz yacuranze mu tubyiniro twari tugezweho mu myaka yo hambere nka Negus Night Club, Park Place, Hollywood na Florida 2000.

Mu 1997 nibwo DJ Adamz yageze mu Rwanda atangira gucuranga ahitwaga Vision 2000 aha akaba yarahahuriye na Kennedy Mazimpaka witwaga DJ Carlos (Papa wa Nkusi Arthur).

Uyu mugabo wanacuranze mu tundi tubyiniro nka Safari Night Club (Panafrica), mu 1999 yaje kwerekeza muri Casablanca Night Club yari ku Muhima.

Mu mpera z’uyu mwaka, DJ Adamz yaje kwerekeza ahitwa Cercle Sportif mu Rugunga kugeza mu 2000 ahita yerekeza muri Planet Club iherereye ahitwa KBC aho yavuye mu 2004 yerekeza ahitwa Memories ku Kacyiru.

Mu 2005 DJ Adamz yagiye gucuranga muri Sundowner ku Kimihurura ahava mu 2006 ubwo yatangiraga itangazamakuru kuri City Radio.

DJ Adamz avuga ko ibyo kuvanga imiziki agiye kubifatanya no gufasha abahanzi binyuze muri sosiyete ye yise ‘Supreme Music group Africa’.

DJ Adamz uherutse guhagarika itangazamakuru, yasubukuye umwuga wo kuvanga imiziki yatangiye mu 1993

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .