Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ahangayikishijwe bikomeye no kuburira irengero umwana we w’imfura, Uwimpaye Nadine uzwi ku izina rya Nice.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize 2019. Yabanaga na Dj Adamz ku Muhima ho mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 18 Ukuboza 2020, ubwo uyu munyamakuru yari kuri radiyo arangije ikiganiro asanzwe akora ku gicamunsi, avuga ko yakiriye telefoni atazi yakwitaba agasanga ni umukobwa we. Yamubwiye ko yigendeye ndetse atazongera kumubona ukundi.
Aya magambo yabwiye se, ni nayo yabwiye nyina kuko ubwo uyu munyamakuru yahamagaraga umugore babyaranye uyu mukobwa na we yamubwiye ko yamusezeyeho kuri telefoni ariko ntamubwire aho agiye.
Uyu mugabo wahise agwa mu kantu, ubwo yageraga mu rugo yasanze umwana yagiye na telefoni ye bwite yayikuyeho.
Dj Adamz yagaragaje ko afite agahinda ko kutamenya aho umukobwa we aherereye n’ibyo arimo.
Yagize ati “Sinamenya ibyo arimo, ndi gutekereza ibintu byinshi. Wasanga hari nk’umusore wamushutse akaba wenda yaba yarishyingiye, [gusa byo biragoye kuko ntabwo byamusaba kumbwira ko ntazongera kumubona], ikindi ni uko yaba yarashutswe wenda bakamushora mu bucuruzi bwa muntu.”
Avuga ko nubwo umwana yaba akeneye kwibana, byibuza nk’umubyeyi yifuza kumenya aho ari n’buzima abayemo.
Uyu mugabo yahishuye ko yatangiye gushakisha umwana we, yanamaze kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumufashe.
Dj Adamz ni umubyeyi w’abana babiri icyakora utarigeze abana na ba nyina; usibye Uwimpaye Nadine yaburiye irengero, afite undi mwana w’umuhungu witwa Adam Abubakar Junior w’imyaka itandatu y’amavuko.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!