Ibi Divine Uwa yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 10-11 Mutarama 2024 ubwo we n’itsinda ry’abakobwa yari yahurije hamwe ryari rimaze kubyinira Danny Nanone mu gitaramo ‘Icyumba cya rap’.
Nyuma y’iki gitaramo, Divine Uwa mu kiganiro na IGIHE yavuze ko “Wababonye abakobwa nazanye, bariya ni abo mba natoranyije mu bandi benshi bafite impano. Basaza banjye bari bamaze iminsi mu kazi bonyine babitekerezeho kuko tugiye gutangira kugabana akazi.”
Divine Uwa ahamya ko nta kintu na kimwe basaza be babarusha mu kubyina, asaba abahanzi n’abategura ibitaramo kujya babatekerezaho mu gihe bakeneye ababyinnyi kuko nabo bafite byinshi bashoboye mu gutanga ibyishimo ku rubyiniro.
Uyu mukobwa yavuze ko benshi mu bakobwa babyinana ari abafite impano basanzwe baziranye, bakaba bariyemeje gukora cyane mu rwego rwo guhanganira ku isoko na basaza babo.
Iyo Divine Uwa avuga ko yifuza guhangana ku isoko n’abahungu basangiye akazi ko kubyina, nubwo aterura ngo avuge abo aribo, benshi bemeza ko mu bo avuga harimo Jojo Breezy basanzwe banakundana, Titi Brown ndetse General Benda bamaze iminsi bihariye amasoko yo kubyina.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!