00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate yasabye abakunzi b’umuziki kutamushyiraho igitutu mu gihe ntawifuza kuwushoramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Umuraperi Diplomate asanga nta muntu ukwiye kumushyiraho igitutu mu muziki mu gihe abenshi bamwereka ko bakunda umuziki we ariko ntihagire umwereka ubushake bwo kumutera ingabo mu bitugu ngo akorere ku muvuduko bifuza.

Ibi Diplomate cyangwa Dip G nk’uko bakunze kumwita yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE.

Mu gusubiza umunyamakuru ku kibazo cy’abakunzi be bamaze igihe bibaza impamvu nta ndirimbo nshya ari kubaha muri iyi minsi, Diplomate yagize ati “Rimwe na rimwe biragora kugira icyo umuntu avuga nta bikorwa afite, mba mbuze icyo nababwira, gusa hari ibyo turi gutegura wenda mu minsi iri imbere baraza kubyumva.”

Icyakora nubwo yemera ko adaherutse kugira indirimbo ashyira hanze, Diplomate yavuze ko biterwa no kuba kugeza ubu ari we gusa wikorera ibintu byose bisabwa.

Diplomate avuga ko abakunzi b’umuziki we ari abagenerwabikorwa bityo ko mu gihe nta mushoramari ubarimo bakwiye kujya bihangana bagatereza igihe abahereye ibihangano.

Ati “Ubundi ni abagenerwabikorwa, nta mufatanyabikorwa n’umwe mfite. Abo rero bakwiye kwihangana bagategereza ibyo mbashije kubaha n’igihe mboneye uburyo bwo kubibaha! Nta gitutu kiba gikwiye kunjyaho.”

Diplomate avuze ibi mu gihe mu minsi ishize ubwo abahanzi bakora umuziki bahuraga na Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko mu byo bamusabye harimo no kugerageza bakareshya abashoramari mu mu muziki.

Abahanzi beretse Minisitiri Rosemary Mbabazi ko umuziki nawo ari uruganda rwakungukira Igihugu mu gihe waba ubonye abawushoramo imari.

Ubwo yasohoraga indirimbo Karinga mu minsi ishize benshi bari bazi ko atazongera guha agahenge abakunzi be

Diplomate yasabye abakunzi b’umuziki kutamushyiraho igitutu mu gihe ntawifuza kuwushoramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .