Diplomat yashyize hanze indirimbo yakoranye na Bruce Melodie yiganjemo imvugo zizimije

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Diplomat yashyize hanze indirimbo yise “Umwe bavuze” yahuriyemo na Bruce Melodie, ibaye iya mbere asohoye nyuma y’umwaka urenga atumvikana.

Diplomat ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ariko wari umaze igihe atumvikana. Muri iyi ndirimbo, ashimangira ko atigeze ahinduka, ko ibyo yakoraga na mbere akibikora n’ubu kandi neza.

Mu nyikirizo, Bruce Melodie atangira avuga ati “Ndacyashaka icyatuma iminsi ikomeza kwicuma, ni nayo mpamvu ituma kundwanya ari ukwivuna. Hip Hop ndacyaguha, umwe wumva ndacyaguha, inyandiko ndacyandika.”

Diplomat we yumvikana mu magambo azimije, avuga ku buzima, hari nk’aho aririmba ati “iraha ni indyarya iyo rikuvuyemo isi iragusema, igihe ni nk’inkota iyo kigucitse iragutema, ibiryohera amatama byinshi byigarika abato bikabakenya.”

Mu kiganiro na IGIHE, Diplomat yavuze ko yari yarabaye ashyize ku ruhande umuziki ngo abanze arangize amasomo ye ya Kaminuza.

Diplomat yavuze ko muri uyu mwaka wa 2020 yiteguye gushyira hanze indirimbo nibura 30 nta kintu na kimwe agendeyeho.

Ati “Sinzita ngo nari narabuze cyangwa ngo ndazikurikiranya gute. Uyu mwaka mfite indirimbo 30 nshaka gushyira hanze.”

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo “Karibu sana” yakoranye na The Ben muri Gicurasi 2018.

Iyi ndirimbo nshya Diplomat yakoranye na Bruce Melodie mu buryo bw’amajwi yakozwe na Holly Beat kuri ubu ukorera muri studio ya The Mane.

Umva “Umwe bavuze” Diplomat yakoranye na Bruce Melodie

Diplomat yari yabanje gushyira ku ruhande iby'amasomo ngo abone uko asubukura ibya muzika
Diplomat yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Umwe bavuze"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza