00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yongeye umwunganizi wa Young Thug mu itsinda ry’abazamuburanira

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 17 April 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, yitabaje umunyamategeko Brian Steel uherutse kuburanira Young Thug, amwongera mu itsinda ry’abazamuburanira.

Brian Steel yavuzwe cyane mu binyamakuru mu minsi yashize kuko ari we wunganiraga umuraperi Young Thug mu rubanza yashinjwagamo ibyaha birimo gushinga agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’intwaro.

Uyu munyamategeko yabashije kuburanira Young Thug ndetse aranatsinda, bituma uyu muraperi afungurwa.

Kuri ubu Diddy uri gushaka kwigwizaho abanyamategeko bashoboye, yamaze kumwongera mu itsinda ry’abazamuburanira.

Ubusanzwe yari afite abunganizi babiri aribo Marc Agnifilo na Teny Geragos.

Ibi abikoze mu gihe TMZ yari iherutse gutangaza ko uyu muraperi ari gushaka umunyamategeko yongera mu itsinda rizamuburanira, gusa akaba yarifuzaga umunyamategeko w’igitsinagore.

Diddy azatangira kuburanishwa ku wa 5 Gicurasi 2025. Kuva muri Nzeri 2024 afungiye muri gereza ya Brooklyn i New York, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore n’abagabo no kubacuruza.

Brian Steel (ubanza iburyo) uherutse kuburanira Young Thug, yongewe mu itsinda ry’abazaburanira Diddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .