Brian Steel yavuzwe cyane mu binyamakuru mu minsi yashize kuko ari we wunganiraga umuraperi Young Thug mu rubanza yashinjwagamo ibyaha birimo gushinga agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’intwaro.
Uyu munyamategeko yabashije kuburanira Young Thug ndetse aranatsinda, bituma uyu muraperi afungurwa.
Kuri ubu Diddy uri gushaka kwigwizaho abanyamategeko bashoboye, yamaze kumwongera mu itsinda ry’abazamuburanira.
Ubusanzwe yari afite abunganizi babiri aribo Marc Agnifilo na Teny Geragos.
Ibi abikoze mu gihe TMZ yari iherutse gutangaza ko uyu muraperi ari gushaka umunyamategeko yongera mu itsinda rizamuburanira, gusa akaba yarifuzaga umunyamategeko w’igitsinagore.
Diddy azatangira kuburanishwa ku wa 5 Gicurasi 2025. Kuva muri Nzeri 2024 afungiye muri gereza ya Brooklyn i New York, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore n’abagabo no kubacuruza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!