00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yemerewe kuburana atambaye impuzankano y’imfungwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Umuraperi Diddy ugiye gutangira kuburana ku byaha aregwa byo gufata abagore n’abagabo ku ngufu, yemerewe n’urukiko kuzaburana atambaye imyambaro y’imfungwa.

TMZ yatangaje ko yabonye amakuru agaragaza ko umucamanza yemereye uyu mugabo, kuzagaragara mu rukiko yambaye imyambaro isanzwe.

Yakomeje ivuga ko Diddy yabonye impapuro zanditse zimwemerera kwakira imyambaro isanzwe, itari impuzankano ya gereza; agomba kohererezwa muri gereza afungiyemo ya Metropolitan Detention Center muri Brooklyn, muri Leta ya New York.

Diddy yemerewe kugira imyenda yambara ajya mu rukiko igizwe n’amakoti atanu, amapantalo atanu, imipira y’imbeho itanu, imiguro y’amasogisi itanu ndetse n’imiguro y’inkweto ibiri. Mu minsi mike yagaragaye mu rukiko mu mezi yashize uyu mugabo bwo yabaga yambaye imyambaro y’imfungwa.

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi wa Bad Boy Records yari umuntu wambara neza cyane mu busanzwe, ndetse niwe washinze inzu y’imideli yise ‘Sean Jean’ mu bihe byashize.

Urubanza rwa Diddy biteganyijwe ko ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025. Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024. Ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yagiye akorera abagore, abagabo n’abakobwa batandukanye.

Diddy azagaragara mu rukiko yambaye imyambaro mu rubanza rwe ruzatangira mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .