Ku wa Mbere tariki 30 Nzeri nibwo abunganira uyu muhanzi bongeye kugana urukiko rw’ubujurire, basaba ko yasubira imbere yarwo aburanira gutanga ingwate akaburana ari hanze.
Uyu muhanzi kandi uretse ibyo, yongereye abagize itsinda ry’abamuburanira aho yashatse bamwe mu banyamategeko beza muri Amerika yizeye ko bazamufasha kwigobotora ubutabera.
Abanyamategeko uyu muhanzi yitabaje bashya barimo Anthony Rico na Alexandra Shapiro.
Diddy yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gusambanya abagore ku gahato.
Ubushinjacyaha buvuga ko bufite amazina y’abandi bantu bakomeye bazwi bagiye bitabira ibikorwa Diddy yakoreyemo ibyaha, bakaryumaho, kandi ko nabo bazatangazwa mu minsi mike.
Abunganiraga Diddy bavugaga ko kandi atazagira telefone igendanwa, ko atazavugana n’umuntu uwo ari we wese cyane cyane abacamanza. Uyu mugabo afungiye muri Gereza ya MDC Brooklyn.
Umushinjacyaha Tiffani Johnson yagarutse ku mbunda zabonetse mu rugo rw’uyu mugabo zidafite ibirango byazo, avuga ko atari ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo ari ibintu biteye impungenge zikomeye.
Tiffani yashimangiye ko uyu muraperi adakwiriye kuburana ari hanze nyuma yo gutanga ingwate, kuko byakwica iperereza ku bo yahohoteye cyane ko yagiye agerageza kubahindura ibitekerezo ngo bareke kumushinja.
Mu bavuzwe ko yagezeho barimo uwitwa Kalenna Harper, yagiye agerageza kuvugisha inshuro zirenga 128.
Uyu mugabo ahakana ibyo kuba ashinjwa gutera ubwoba abamurega n’uko ibyo yabakoreraga yabanzaga kubasindisha ubundi akifashisha amashusho yabafashe mu kubacecekesha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!