00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yakuwe ku rutonde rw’imfungwa zicungirwa hafi ngo zitiyahura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Sean “Diddy” Combs yakuwe ku rutonde rw’imfungwa zari zicungiwe hafi ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza.

Fox News yatangaje ko nyuma y’icyumweru uyu muhanzi ashyizwe kuri uru rutonde, ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo bwahisemo kumukuraho.

Iki kinyamakuru kivuga ko abo mu muryango we bamusura aho afungiye n’ubwo kiterura ngo kigaragaze isano abamusura bafitanye nawe.

Ngo uyu mugabo kugeza ubu ‘arakomeye’, ‘afite ubuzima buzira umuze’ kandi yiteguye guhangana n’ibirego bikomeje kwisuka umunsi ku wundi.

Diddy yatawe muri yombi guhera tariki 16 Nzeri, icyo gihe yasabye gufungurwa ngo aburane ari hanze ku ngwate ya miliyoni 50$ urukiko rurabyanga.

Uyu mugabo w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York. Iyi gereza yafunguwe mu 1994, ifungiwemo abantu basaga 1200. Yanyuzemo ibindi byamamare nka R. Kelly na Ghislaine Maxwell.

Izwiho kubamo ibikorwa by’urugomo n’ihohotera, kuba uhafungiwe yahabwa ibiryo byanduye, kwiyahura n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku mfungwa ihafungiwe bikaba byahitana ubuzima bwayo.

Muri Nyakanga uyu mwaka imfungwa yarahapfiriye biturutse ku bikomere yatewe no kurwana.

P Diddy tariki 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha agaragarizwa ibyaha bitatu ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Reba kimwe mu biganiro Diddy yigeze kugirana na Vogue ari iwe mu rugo

P Diddy uyu munsi yujuje ibyumweru bibiri atawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .