00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yajyanye mu nkiko NBCUniversal yakoze filime imushinja kwica uwo babyaranye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 February 2025 saa 09:54
Yasuwe :

Umuraperi Sean Combs wamamaye nka P.Diddy yajyanye mu nkiko NBCUniversal, iheruka gukora filime igaragaza ko ari we wishe Kim Porter babyaranye, umaze imyaka irenga itandatu yitabye Imana.

Binyuze mu banyamategeko be uyu muhanzi yagaragaje ko NBCUniversal yamwangiririje izina ubwo yakoraga filime mbarankuru igaragaza ko yishe Kim Porter ndetse akanasambanya abana b’abakobwa babiri batarageza imyaka y’ubukure bityo, ikwiriye kubiryozwa.

Diddy kuri ubu, ari gusaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 100$ [arenga miliyari 140 Frw].

Diddy yatanze ikirego cye ku wa 12 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa New York.

Iyi filime yakozwe kuri uyu mugabo w’abana barindwi yiswe “Diddy: The Making of a Bad Boy”, yagiye hanze muri Mutarama 2025 ikaba ica kuri Peacock.

Muri iki kirego hari aho agira ati “NBCUniversal yanshinje kwica urukundo rwanjye ndetse akaba mama w’abana banjye.”

TMZ yatangaje ko uyu mugabo agaragaza ko ibyo NBCUniversal igaragaza ari ibinyoma, cyane ko byagaragaye ko urupfu rwa Kim Porter rwabayeho mu buryo busanzwe kandi nta bindi bimenyetso by’uko yaba yarishwe byagaragajwe.

Diddy avuga ko mu Ukuboza 2024 binyuze mu bavugizi be, yabwiwe n’abari bari gukora kuri iyi filime ko bari kumukoraho filime igaragaza ko yishe Kim Porter na Notorious B.I.G ndetse ikagaragaza ko yasambanyije abakobwa batarageza imyaka babiri, icyakora icyo gihe ngo yabihakanye yivuye inyuma ariko filime ikomeza gukorwa.

Uyu muraperi yavuze ku wa 02 Mutarama 2025 ubwo hajyaga hanze agace gato k’iyi filime, abavugizi be bavugishije NBCUniversal n’abakoze kuri iyi filime babasaba ko ako gace kasibwa ariko abandi bakaba ibamba.

Kuri ubu uyu mugabo ari kurega NBCUniversal na Peacock TV kumuharabika nubwo kugeza ubu NBCUniversal nta kintu iravuga kuri iki kirego.

Kimberly Porter wamenyekanye nka Kim Porter bivugwa ko yishwe na Diddy, yari umunyamideli wakanyujijeho mu rukundo na P. Diddy kuva mu 1994 kugeza mu 1999, ubwo P. Diddy yacudikaga na Jennifer Lopez, Porter abaha rugari.

Bongeye gusubirana mu 2003 ariko mu 2007 urukundo rwabo, ruza kugera ku ndunduro.

Bafitanye abana batatu barimo impanga z’abakobwa zavutse mu 2006 ari zo Jessie James na D’Lila n’umuhungu witwa Christian Combs wavutse mu 1998.

Uyu mugore yitabye Imana ku wa 16 Ugushyingo 2018. Icyo gihe yari amaze iminsi arwaye indwara zirimo iz’ubuhumekero. Yapfuye afite imyaka 47.

P Diddy na Kim Porter babyaranye abana batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .