Daily Mail yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe n’agahinda muri gereza, kuko yumvaga iminsi mikuru izagera yarabashije kuva mu buroko akayisangira n’umuryango we.
Bivugwa ko Diddy kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza, yiyumvishemo ikibazo asaba abashinzwe umutekano muri gereza kumushyira mu bitaro bya gereza kuko yumvaga ashobora kuba arimo kugira ihungabana, baza kumubera ibamba.
Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi, yavuze ko iri hungabana yaritewe no kutabasha kwakira kuguma mu buroko.
Ati “Yumvaga abifashijwemo n’abanyamategeko be bafite ububasha buhambaye, azaba yaravuye muri gereza, akemererwa kuburana ari hanze muri iki gihe cy’iminsi mikuru.”
Yakomeje avuga ko kurira iminsi mikuru muri gereza kuri uyu muraperi, byabaye inzozi mbi ariko ko nyuma yagerageje kwiyakira.
Ibi bije nyuma yaho we na Jay-Z bashinjwe n’umugore wahishwe amazina, ko bamusambanyije mu 2000 ubwo yari afite imyaka 13.
Uyu mugore yaje yiyongera ku bandi benshi barenga 150 bashinja Diddy ibyaha byiganjemo ibyo kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi byerekeye imibonano mpuzabitsina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!