Diane wo muri City Maid yahishuye umusore bakundana, anakomoza ku rukundo yavuzwemo na Yverry

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri Filime ya Citymaid, mu minsi ishize yavuzwe cyane mu nkuru zinyuranye z’urukundo, kenshi byatangazwaga ko yakundanaga na Yverry, icyakora kuri ubu uyu mukobwa yashashe inzobe yerekana umukunzi we ndetse anaboneraho kunyomoza ibyo yavuzweho.

Ibi Usanase yabihishuye mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aha akaba yabanje gusobanura ibijyanye na Filime ye nshya Impanga agera aho akomoza ku kuba amashusho yayo afatwa akanatunganywa na Fleury Legend.

Kuba uyu ari we ufata akanatunganya amashusho y’iyi filime nshya ya Usanase, byatumye umunyamakuru agaruka ku makuru yavugaga ko baba bari mu rukundo maze uyu mukobwa ntiyatinya ndetse ntiyarya indimi arabihamya.

Yagize ati” Reka nkubwize ukuri ubundi Fleury ni inshuti yanjye magara (Best friend), akaba umujyanama wanjye ariko ikirenze kuri ibyo ni umujyanama wanjye wihariye.”

Uyu mukobwa yahishuye ko Fleury bamenyanye mu mwaka wa 2015 ariko baba inshuti mu mwaka wa 2016 bivuze ko imyaka irenze ine bakundana. Ati “Reka nce amazimwe ejo hatazagira uvuga ngo ko yamwihakanye, nabivuze mu ijambo rimwe, ni umutwe kuri njye icyampa akazambera umutware.”

Usanase abajijwe uko bakiraga inkuru zavugaga ko akundana na Yverry yagize ati” Byansabye ko ndeka abantu igihe kikazabasobanurira, gusa we ntacyo byabaga bimubwiye kuko twabaga turi kumwe.”

Uyu mukobwa avuga ko inkuru z’umukunzi we na Yverry zitigeze zihungabanya umubano we n’umukunzi we cyane ko byinshi byavugwaga babaga babibona.

Usanase muri iyi minsi yavuze ko ahugiye ku mushinga wa Filime ye nshya yise “Impanga” ndetse agace ka mbere kayo kamaze gusohoka.

Aha yasabye Abanyarwanda kuyireba bakamuha ibitekerezo cyane ko iri guca kuri Youtube channel ye yise “Impanga TV”.

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo Rwanda bise Citymaid, aho ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Usanase Bahavu Jeannette

Reba agace ka mbere ka Filime ye yise "Impanga"

Diane yahishuye umusore bamaranye imyaka ine mu rukundo
Diane ati" Fleury ni umutwe wanjye bishobotse yazambera umutware"
Diane na Fleury ngo urukundo rugeze aharyoshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .