Diane Alvînë yatsindiye 300 000 Frw mu irushanwa ’Ijwi ry’ejo’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Akariza Diane uzwi nka Diane Alvînë, yatsindiye 300 000 Frw mu irushanwa ’Ijwi ry’ejo’, yari ahuriyemo n’abandi banyempano mu muziki barenga 100.

Irushanwa ‘Ijwi ry’ejo’ ryabaga ku nshuro ya mbere ariko rizajya riba buri mezi atatu, ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abahanzi bafite impano ariko bakiryamiwe no kubura ubushobozi.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, abanyempano banyuranye basabwaga gusubiramo indirimbo iba yatanzwe, bakohereza amashusho. Ku nshuro ya mbere abahatana basabwe gusubiramo indirimbo ‘Ntundize’ ya Bruce Melodie.

Mu barenga 100 batanze amashusho, 10 ba mbere nibo batoranyijwe bajyanwa muri studio bayisubiramo neza, noneho banafatwa amashusho.

Amashusho y’abanyempano icumi ba mbere yashyizwe ku rubuga rw’irushanwa, Abanyarwanda batora uwarushije abandi.

Muri aba, uwagize amajwi menshi ni we wagombaga kwegukana igihembo. Ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa, Diane Alvînë ni we washyikirijwe igihembo binyuze mu kiganiro Isango na Muzika kinyura ku Isango Star.

Muri iki kiganiro, uyu mukobwa yavuze ko gutsindira aya mafaranga bigiye kumufasha gukabya inzozi ze, akaba yakwikorera indirimbo ye ya mbere.

Ati "Nari nsanzwe nsubiramo indirimbo z’abandi, aya mafaranga mbonye azatuma mbasha kuba nakwikorera iyanjye. Nkunda kuririmba ariko byari bitarankundira ko njya muri studio.”

Uyu mukobwa uri kwiga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza ya Mount Kenya, yavuze ko yifuza kubanza gushyira ku ruhande iby’amasomo akabona kuba yajya mu muziki neza.

Abateguye iri rushanwa bavuze ko bazajya bahinduranya injyana abahatana bazajya baririmbamo, ndetse iri rikaba irushanwa rizajya riba buri mezi atatu.

Uyu mukobwa yatsindiye ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda azamufasha kwinjira mu muziki
Akariza avuga ko yifuza kubanza gushyira ku ruhande amasomo akabona kwihebera umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .