Abatumiye Diamond batangaje ko basubitse igitaramo ndetse biteguye kugisubukura muri Werurwe 2023.
Amakuru avuga ko abari bategereje igitaramo cy’uyu muhanzi muri Werurwe 2023 bashobora gukurayo amaso bagakomeza kumutegereza kugeza muri Kanama 2023.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Diamond ategerejwe mu Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ rizabera muri Kigali kuva ku wa 13-19 Kanama 2023.
Iri serukiramuco rigiye kuba bwa mbere, ryagombaga kuba ryarabaye muri Kanama 2020 ariko bitewe n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 Isi yari ihanganye nacyo riza gusubikwa.
Umuhango wo kumurika iri serukiramuco rya Giants of Africawabaye muri Gashyantare 2020 witabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri.
Iri serukiramuco rizahuza urubyiruko rurenga 200 ruturuka mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika.
Umushinga wa Giants of Africa wa Masai Ujiri, watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo uyu mugabo yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Kimwe mu bikorwa byashibutse muri uyu mushinga ni isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Cyatashywe na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ku wa 8 Kanama 2017.
Gusana iki kibuga ni isezerano ryatanzwe mu 2015 ubwo abatangije Giants of Africa bazaga mu Rwanda, bakagira umwanya wo kujya guhura n’abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki. Hari kandi n’ingando z’abana zikorwa kuva mu 2015.
Ubwo hamurikwaga iri serukiramuco rya Giants of Africa byari byatangajwe ko urubyiruko ruzaryitabira ruzaturuka mu bihugu 11 birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!