00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yongeye gutumirwa i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 06:40
Yasuwe :

Diamond Platnumz yongeye gutumirwa mu Rwanda nyuma y’uko igitaramo yagombaga kuhakorera ku wa 23 Ukuboza 2022 gipfuye mu buryo budasobanutse, we agahamya ko byatewe n’ubunyamwuga buke bw’abamutumiye.

Abatumiye Diamond batangaje ko basubitse igitaramo ndetse biteguye kugisubukura muri Werurwe 2023.

Amakuru avuga ko abari bategereje igitaramo cy’uyu muhanzi muri Werurwe 2023 bashobora gukurayo amaso bagakomeza kumutegereza kugeza muri Kanama 2023.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Diamond ategerejwe mu Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ rizabera muri Kigali kuva ku wa 13-19 Kanama 2023.

Iri serukiramuco rigiye kuba bwa mbere, ryagombaga kuba ryarabaye muri Kanama 2020 ariko bitewe n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 Isi yari ihanganye nacyo riza gusubikwa.

Umuhango wo kumurika iri serukiramuco rya Giants of Africawabaye muri Gashyantare 2020 witabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri.

Iri serukiramuco rizahuza urubyiruko rurenga 200 ruturuka mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika.

Umushinga wa Giants of Africa wa Masai Ujiri, watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo uyu mugabo yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Kimwe mu bikorwa byashibutse muri uyu mushinga ni isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Cyatashywe na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ku wa 8 Kanama 2017.

Gusana iki kibuga ni isezerano ryatanzwe mu 2015 ubwo abatangije Giants of Africa bazaga mu Rwanda, bakagira umwanya wo kujya guhura n’abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki. Hari kandi n’ingando z’abana zikorwa kuva mu 2015.

Ubwo hamurikwaga iri serukiramuco rya Giants of Africa byari byatangajwe ko urubyiruko ruzaryitabira ruzaturuka mu bihugu 11 birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.

Abari bategereje Diamond i Kigali birabasaba gutegereza kugeza muri Kanama 2023
Diamond ategerejwe muri ‘Giants of Africa Festival’
Umuhango wo kumurika iri serukiramuco witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .