Diamond yongeye gucudika na Tanasha

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Mutarama 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania na Tanasha Donna bahoze bakundana, bongeye kunga ubumwe mu buryo butunguranye nyuma gushwana bigasiga uburakari hagati yabo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2021 mu gitaramo Diamond Platnumz yakoreye mu Mujyi wa Dar es Salaam, ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yahamagaye Tanasha maze baririmbana indirimbo bafatanyije yitwa ‘Gere’ ari nako babyinana bigaragara ko bahuje urugwiro.

Tanasha yageze muri Tanzania mu ijoro ryo ku wa Gatanu ndetse imodoka ya Diamond Platnumz niyo yamukuye ku kibuga cy’indege. Ku wa Gatandatu Diamond yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umuhungu we yabyaranye na Tanasha, bikekwa ko bari bari kumwe mu rugo kwa Diamond.

Tanasha yavuye muri Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma yo gushwana n’uyu muhanzi w’icyamamare bari bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Tanasha yongeye kubonana na Diamond abisikana ya Zari yasimbuye na we wagiye muri Tanzania mu mpera z’umwaka ashize, aho yavuze ko byari mu buryo bwo guhuza abana be na se, ahakana ko nta by’urukundo birimo.

Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha byajemo gishigisha muri Werurwe umwaka ushize, ubwo amagambo ahehereye y’urukundo n’andi agaragaza ko Tanasha aryohewe icyo gihe yayasimbuje andi yandikaga ubutitsa agaragaza ko yashaririwe ndetse we n’umwana we bava muri Tanzania aho yabanaga na Diamond Platnumz bajya muri Kenya iwabo w’uyu mugore.

Mu ntangiro z’Ugushyingo 2018, nibwo hatangiye gucaracara amakuru ko Diamond Platnumz ari mu rukundo na Tanasha Donna Oketch wakoreraga Radiyo yo muri Kenya yitwa NRG Radio.

Bigitangira bamwe bagize ngo ni urwenya ariko bitangira gukomera ubwo aba bombi batangazaga ko bafite ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019. Icyo gihe banashimangiye ko ubukwe bwabo buzaba mu minsi ine yikurikiranya aho bwagombaga kurangira bagahita berekeza i Dubai mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki.

Ariko muri Mutarama 2019, iby’urukundo rw’aba bombi byatangiye gukemangwa nyuma y’aho Diamond atangaje ko yabaye asubitse ubukwe bwabo.

Tanasha afite imyaka 26, se akomoka mu Butaliyani, nyina akomoka muri Kenya. We na Diamond bafitanye umwana w’umuhungu wavutse ku wa 2 Ukwakira 2019, bise Naseeb Junior.

Uyu mwana w’umuhungu yaje hari abandi batatu barimo babiri Diamond yabyaye ku muherwe Zari The Boss Lady n’umwe w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Aba bombi batandukanye Tanasha ashinja Diamond kutamwitaho n'ibindi
Baririmbanye indirimbo bahuriyemo bise "Gere"
Diamond Platnumz na Tanasha bari bamaze igihe kinini batari kumwe
Diamond yasakaje amafoto ari kumwe n'umwana we na Tanasha ahantu hameze nko mu rugo iwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .