The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaboneka muri 20 bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda; bibarutse umwana wabo w’imfura ku wa 18 Werurwe 2025.
Kuva yakwibaruka The Ben uretse amazina y’umwana we yatangaje, ntabwo yari yagashyize hanze amashusho cyangwa amafoto ye.
Amakuru IGIHE yahawe ni uko ‘Diamond yasabye The Ben ifoto y’umwana undi akamuha amashusho ye’. Nyuma yo kuyamuha nk’inshuti ye ya hafi undi yahise ayasangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, anayaherekesha amagambo yo kwifuza ibihe byiza The Ben.
Diamond yagize ati “Mbega umugisha! Nkwifurije ibyiza ku gikomangomakazi cyawe, The Ben.”
Nyuma y’uko Diamond ashyize hanze aya mashusho, The Ben nawe yahise asangiza ubu butumwa bwa mugenzi we abamukurikira, agaragaza isura y’umwana we w’umukobwa aheruka kwibaruka.
Umwana wa The Ben na Pamella bamwise Icyeza Luna Ora Mugisha Paris. Yavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
The Ben na Diamond basanzwe ari inshuti za hafi ndetse banahuriye mu ndirimbo bise “Why” yagiye hanze mu 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!