00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond, Sauti Sol, Gyptian na JoeBoy mu bazagaragara kuri Album nshya ya The Ben

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

The Ben ageze kure imyiteguro yo gusohora album ye ya gatatu ikurikira ‘Amahirwe ya mbere’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko Nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

Ni album The Ben aherutse gutangaza ko igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku kigero cya 50% mu gihe izindi zo ari izisanzwe.

Iyi album nshya itaratangazwa izina ryayo, b yitezwe ko izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi mpuzamahangabafite n’amazina akomeye.

Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko kugeza ubu The Ben amaze kurangizanya ibiganiro na 80% by’abahanzi bazakorana.

Bamwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara kuri iyi album nta gihindutse harimo Diamond Platnumz baherutse no guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana n’umusore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gael Karomba, yahishuye ko iyi album amaze imyaka itatu ayikoraho.

Ati “Njye rero nkunda guha umwanya ibintu nkora, ariko ni icyubahiro mba ngomba abakunzi banjye mba mbikorera.”

Muri iki kiganiro The Ben yavuze ko icyizere abakunzi b’umuziki baba bamugiriye aricyo gituma nawe akora cyane ngo atazagitakaza.

The Ben w’imyaka 34, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye, kugeza ubu umuziki we ari kuwukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuyemo.

Aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.

The Ben na Diamond baherutse guhurira mu kabyiniro ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banaganiriye ibijyanye n'indirimbo bagomba gukorana
Usibye Diamond bivugwa ko bamaze kumvikana, The ben arateganya gukorana n'abandi bahanzi b'amazina akomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .