Diamond Platnumz yanze gutanga indezo y’umwana we na Tanasha

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kamena 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Tanasha Donna Oketch wabyaranye na Diamond Platnumz yeruye ko uyu muhanzi nta rupfumuye amuhereza ngo arere umwana babyaranye, nyuma gutandukana kwabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Tanasha yafashe umwanzuro wo kuva muri Tanzania aho yabanaga mu nzu imwe na Diamond, azinga utwe asubira iwabo muri Kenya we n’umuhungu yabyaranye n’uyu muhanzi witwa Naseeb Junior.

Nyuma yo gutandukana, Diamond ntabwo yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku by’urukundo rwe n’uyu mukobwa; gusa umukobwa we yagiye agaragaza ubutumwa bwerekana ko yashavuzwe n’uyu mugabo.

Mu kiganiro cya mu gitondo kuri Milele FM, Tanasha yumvikanye agaragaza ko ubu ari kurera umwana wenyine.

Umunyamakuru yamubajije niba Diamond amufasha kurera umwana undi mu gusubiza ati “ Ushatse kuvuga mu buryo bw’amafaranga se ? maze igihe mbikora byose njyenyine, mvugishije ukuri. Ndaza kuba umunyakuri 100% kuri wowe, ntabwo ngiye kuvuga ibintu bitari byo. Ku cyubahiro cyose mugomba kandi nkaba ntafite inda y’umujinya kuri we; Oya ntari kumfasha ndi kubyikorera byose ku bwanjye.”

Yakomeje avuga ko atanakeneye ko Diamond amufasha kurera umwana, mu magambo ye ati “Ntabwo nkeneye ko amfasha mvugishije ukuri, ndi kurera umwana wanjye neza. Nta kindi, umuhungu wacu ameze neza mu buzima bwe nicyo cy’ingenzi.”

Diamond yabaye iciro ry’imigani mu kutita ku bana be

Zari umwaka ushize mu butumwa bwari buhekejwe n’amashusho yasobanuye ukuntu Diamond Platnumz yirengagije inshingano za kibyeyi, akaba atagikozwa ibyo kuvugana n’abana babyaranye (Prince Nillan na Tiffah Dangote) kuri telefoni, kandi hari n’igihe umukobwa we (Tiffah) ajya arira avuga ko ashaka kuvugana na se ntibikunde kubera ko uyu muhanzi yabateye umugongo.

Ntabwo bwari ubwa mbere Diamond ashinjwa ibintu nk’ibi kuko n’umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto yabanje kumwihakana, yanamwemera akamara igihe ajyanwa mu nkiko kubera kudatanga indezo, yagera aho akava ku izima.

Mu gihe Tanasha yari atwite, Zari yamwishongoyeho amubwira ko ashatse atategereza ko Diamond azamufasha kurera umwana bazabyarana none nibyo biri kumubaho uyu munsi.

Tanasha n'umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz
Tanasha yashinje Diamond kutita ku mwana babyaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .