Diamond Platnumz mu rukundo n’umukobwa bikekwa ko ari umukunzi we mushya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye mu muziki nka Diamond Platnumz, biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi Mimi Mars, usanzwe ari murumuna wa Vanessa Mdee uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri iki gihugu.

Amakuru y’uko Diamond Platnumz yaba afite ibyiyumviro bidasanzwe kuri Mimi Mars, yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nyuma y’ubutumwa uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amarangamutima kuri uyu mukobwa.

Ni nyuma y’amashusho yashyize hanze uyu mukobwa ari kuririmba indirimbo ya Diamond Platnumz na Zuchu bise ‘Cheche’, aho yagize ati “Buri gihe nakunze uyu mukobwa.” Akurikizaho andi magambo agaragaza ko atazi uko yabigenje ntabashe guhuza n’igihe neza ngo afatishe uyu mukobwa.

Mimi Mars, mu gusubiza yashyize ubutumwa kuri Instagram yifashishije amagambo ari muri Bibiliya muri 1 Yohana 4:18, arangije ati “’Ahari urukundo ubwoba ntibushobora kubaho. Urukundo nyarwo rukuraho ubwoba bwose. Ku bw’ibyo, umuntu ufite ubwoba ntabwo aba yuzuye mu rukundo. Ubwoba bujyana n’ubugome.”

Ikindi cyongeye gusa nk’igikojeje agati mu ntozi, ni amashusho y’aba bombi yakwirakwiye bari mu bwogera mu rugo kwa Diamond.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Diamond ari hafi kurushinga n’Umunyarwandakazi!

Benshi bacyumva iyi nkuru, baketse Shaddy Boo cyane ko bakunze kucudika ariko iby’umubano wabo bigakunda kuzamo urujijo kenshi.

Byatangiye guhwihwiswa nyuma y’ukwezi kwari gushize Diamond avugiye mu gitaramo cyabereye i Dodoma ko ari kureba umuntu bakorana ubukwe ashobora kuzahuriza umunsi n’igihe azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 31 iba ku wa 2 Ukwakira.

Icyo gihe Nairobi News yatangaje ko ifite amakuru y’impamo ko uyu muhanzi, yarangije ibisabwa byose bijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa umukobwa benda kurushinga, byose byakozwe mu bwiru bukomeye.

Byavugwagwa ko Paul Makonda wahoze ari umuyobozi muri Dar es Salaam ariwe wahawe inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa, mu gihe Hellen Kazimoto usanzwe ari umwe mu bayobozi muri Wasafi yahawe gutegura imihango yose ijyanye n’ubukwe bw’iki cyamamare.

Umuntu wahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Diamond arakomeje cyane ku bijyanye n’urugendo rwe rwo kurushinga. Yabonye umukobwa w’ikizungerezi wo mu Rwanda. Ni umukobwa wo mu muryango ukize ukora ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda no hanze. Bamaranye amezi atandatu.”

Yakomeje avuga ko imihango ijyanye no gusezerana mu idini ya Islam izaba mu Kanama cyangwa muri Nzeri, mu gihe mu Ukwakira azahita abishyira ku mugaragaro. Ariko byose ntawe uzi uko byarangiye.

Diamond Platnumz biravugwa ko yaba ari mu rukundo na Mimi Mars
Mimi Mars biri gukekwa ko yaba ari we mukunzi mushya wa Diamond Platnumz
Diamond acuditse na murumuna wa Vanessa Mdee witwa Mimi Mars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .