Diamond wari utegerejwe i Kigali mu gitaramo yagombaga kuhakorera ku wa 23 Ukuboza 2022, yeruye ko bitagikunze ko iki gitaramo kiba, atunga urutoki abari bamutumiye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yavuze ko ababajwe no kuba atakitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali ku bw’impamvu z’abamuteguriye igitaramo badafite gahunda ihamye.
Ati “Bitewe no kutagira gahunda zihamye kw’abateguye igitaramo cyanjye,mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cy’i Kigali cyari giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2022 kitakibaye.”
Uyu muhanzi yahishuye ko abajyanama be ndetse n’abanyamategeko be batangiye gukora kuri iki kibazo.
Ikindi Diamond yavuze ni uko yatangiye gutekereza uko yakorera mu Rwanda ikindi gitaramo mu gihe kizaza akazatangaza amatariki mu minsi ya vuba.
Nubwo Diamond avuga ko abari bateguye iki gitaramo nta gahunda bafite, Ubuyobozi bwa East Gold yari yamutumiye bwasabye imbabazi Abanyarwanda buhamya ko bugiye gutegura neza iki gitaramo bukazatangaza igihe kizabera.
Bati “Hamwe no gusaba imbabazi, tubabajwe no kubamenyesha ko igitaramo ‘One People concert’ twari twatumiyemo Diamond cyasubitswe ku mpamvu zitunguranye. East Gold irasaba imbabazi Abanyarwanda bose, twizeye ko mutwumva! Hagiye gutegurwa gahunda ihamye iri imbere tuzabamenyesha.”
Amakuru ahari avuga ko Diamond yatangiye kugira impungenge ku bamutumiye kuva batangira ibiganiro, icyakora biza kuba bibi ubwo basohoraga amatangazo avuga ko azitabira igitaramo cyo kumurika akabari kari i Kigali nyamara bitari mu masezerano.
Bivugwa ko Diamond yahise asaba abari bamutumiye kongera amafaranga ndetse bakanamwishyura mbere yo kugera i Kigali.
Nyuma yo kunanirwa kumvikana uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kuturira indege imugeza i Kigali ahitamo gusubika igitaramo cye.
Biragenda bite ku baguze amatike?
Nk’uko bikubiye mu masezerano sosiyete igurisha amatike igirana n’abategura ibitaramo IGIHE ifitiye kopi, iyo bibaye ngombwa ko igitaramo gihagarara ku mpamvu iyo ariyo yose abayaguze nibo bagira ijambo rya nyuma ku mafaranga yabo.
Iyo igitaramo cyahagaritswe burundu, bavuga ko abaguze amatike basubizwa amafaranga yabo bose, hanyuma uwateguye igitaramo akishyura iyi sosiyete igurisha amatike umubare w’ijanisha bumvikanye bari gufataho.
Aha uwateguye igitaramo asabwa nibura kuba yishyuye ijanisha asabwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi nyuma yo gusubiza ay’amatike yaguzwe.
Mu gihe igitaramo bwo cyaba gisubitswe, abaguze amatike nibo batanga amahitamo ku kuba baguranirwa amatike cyangwa bagasubizwa amafaranga yabo ubundi uwagiteguye n’iyi sosiyete igurisha amatike bagasigara baganira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!