Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragaza ko batunguwe bikomeye no kubona umuraperi Dexta Rapper ataramana n’umubyeyi we uba amubyinira ndetse bakajyana mu mbyino baba bajyanisha.
Dexta Rapper n’umubyeyi we ni bamwe mu bagezweho bikomeye muri Uganda ndetse no muri Afurika by’umwihariko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batungurwa n’umusore uba ubyinana na se.
Uyu muraperi na Se batumiwe i Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi akabyiniro ka ‘People club’ kamaze gakora.
Ni igitaramo cyabereye muri aka kabyiniro mu ijoro ryo ku wa 15 Kamena 2025, aho benshi mu bitabiriye iki gitaramo banyuzwe bikomeye n’uburyo Dexta Rapper n’umubyeyi we baba bajyanisha ku rubyiniro.
Dexta Rapper n’umubyeyi we bagezweho cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba uretse iki gitaramo, byitezwe ko bakorera n’ibindi bitaramo bitandukanye.
Uretse kuba umuraperi, Dexta Rapper asanzwe ari umu producer ukorera abandi bahanzi indirimbo na we akaba yakwikorera ize ari nazo akunze kubyinana na se.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!