Derek yasohoye imbumbe y’indirimbo enye icyarimwe: Bite bya Active?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Sano Derek yasohoye imbumbe y’indirimbo enye, mu gihe hari amakuru ko mu itsinda Active umwuka utari mwiza. Iyi mbumbe y’indirimbo (Extended Play, EP) yise Lova Lova ni yo ya mbere ashyize hanze kuva yatangira umuziki.

Uyu muhanzi yasohoye indirimbo ’Down for you’ yakoranye na Linda Montez, Wow, Lova lova yanitiriye iyi EP n’indi yitwa Jamaica yakoranye n’umwe mu banyeshuri biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, witwa Spikard.

Mu kiganiro na IGIHE, Derek yavuze ko izi ndirimbo yatangiye kuzikora ubwo yajyaga ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Lova Lova ikubiyemo indirimbo z’urukundo zigizwe n’ubuhamya bw’ubuzima bwe mu rukundo, nk’uko yabyivugiye.

Derek yavuze ko yahisemo gukorana n’abahanzikazi babiri bashya, mu rwego rwo kubatera imbaraga, cyane ko abakobwa bakiri bake mu muziki nyarwanda.

Ati ”Nkurikije ubunararibonye maze kugira mu muziki, numvaga hari abo nafasha. Niyo mpamvu ubona hariho abakobwa babiri.”

Derek abajijwe niba ibi bitazabangamira imikoranire ye na begenzi be basanganywe mu itsinda Active, yavuze ko nta kibazo bizabatera kuko ari ibintu baganiriyeho.

Ati ”Active ni umuryango, dufite imishinga myinshi. Ubu ntangiye gusohora umuziki wanjye, abantu bumve ko ntashobora kuva mu itsinda. Niyo wakura gute ukajya gutangira ubundi buzima, ntabwo wava mu rugo.”

"Ntabwo najya gukora ibintu nka biriya tutabiganiriye, twarabiganiriye kandi nizeye ko bazanshyigikira, kandi niba wabibonye ku mbuga nkoranyambaga bari kumfasha."

Abajijwe niba azabona imbaraga zo kwikorera umuziki akanabona izo gukorana n’itsinda, Derek yavuze ko amaze imyaka itatu yiga kandi mu byo yakuyeyo harimo n’ubwo bushobozi.

Umwe mu bagize itsinda Active, aheruka kubwira IGIHE ko ibi Derek arimo batabizi ndetse batigeze babiganiraho. Yanavuze ko ubwo bamenyaga ko uyu musore agiye kwikorana umuziki, bagerageje kubimuganirizaho ariko akabahakanira agatsemba.

Ni ibintu byatumye benshi bibaza niba itsinda Active ridakomeje kugana habi, niba koko Derek yamaze kwitandukanya na bagenzi be.

Ikiganiro na Derek wasohoye imbumbe y’indirimbo enye ku giti cye

Umva izi ndirimbo za Derek

Derek yasohoye EP ye ya mbere yise Mr Lava Lava, impaka ziba zose ku hazaza ha Active

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .