Uyu mugabo w’imyaka 70 [umaze imyaka 50 mu ruganda rwa sinema], yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New York Times ubwo yabazwaga uko yakiriye kuba atarashyizwe mu cyiciro na kimwe muri Oscars uyu mwaka.
Mu gusubiza kwe ati “Nari nicaye hariya ndi guseka mu gitondo batangarijeho abahatanye muri Oscars.”
Yakomeje avuga ko icyo gihe atabyitayeho kuko yari ari mu kazi ndetse ari gukora ku yindi mishinga irimo uwa “Othello”.
Yakomeje avuga ko yishimye kuko yamaze kwiyakira nyuma y’igihe kinini amaze mu ruganda rwa sinema adahabwa agaciro akwiriye, n’ubwo agaragaza ko atakwigira igitangaza kurusha abandi.
Ati “Nishimiye ababashije guhatana muri ibi bihembo, kandi nishimira ibyo nkora. Maze igihe kinini muri uru ruganda. Sinshaka kuvuga ko mfite ibindi bikomeye byo gukora, ariko ku myaka mfite, ibintu birahinduka. Ubwenge butangirana no gusobanukirwa. Ngenda ndushaho kuba umunyabwenge, ngerageza kuvuga gake no kwiga byinshi, kandi ibyo biranshimisha.”
Denzel Washington muri “Gladiator II” ntabwo yigeze ahirwa no guhatana muri ‘Oscars’ itegurwa na Recording Academy ariko yahatanye mu bindi bihembo birimo ‘Golden Globes’ na ‘Critics Choice Awards’ hose mu cyiciro cya “Best Supporting Actor”. Gusa ho nta na hamwe yigeze ahabwa igihembo.
Muri ‘Oscars’ ho “Gladiator II” ihatanye mu cyiciro kimwe rukumbi cya ‘Best Costume Design’.
Washington amaze gutwara ibihembo bibiri bya Oscars. Icya mbere ni icyo yatsindiye cya ‘Best Supporting Actor’ mu 1988 ku bw’uruhare rwe muri filime “Glory” ndetse n’icya “Best Actor” yatwaye mu 2002 kubera filime “Training Day”.
Amaze guhatana mu cyiciro cya “Best Actor” inshuro esheshatu nta gihembo abona. Yahatanyemo abikesheje filime zirimo Malcolm X, The Hurricane, Flight, Fences, The Tragedy of Macbeth na Roman J. Israel, Esq. Yanahatanye mu cyiciro cya “Best Supporting Actor” kubera Cry Freedom hamwe no muri “Best Picture” ku bwa Fences.
Ibi bihembo bizayoborwa na Conan O’Brien, biteganyijwe ko bizatangwa ku 2 Werurwe 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!