‘Sekura’ iri kuri EP [Extended Play], Deejay Lenzo yasohoye umwaka ushize iri kumwe n’izindi zirimo "Zana" yakoranye na Bull Dogg na "Hahiye" yakoranye na Fax Rapper.
Deejay Lenzo avuga ko yatangiye kuvugana na Pete Santos nyuma yo gusohora indirimbo yise "Agapfukamunwa".
Uyu munyamerika wakunze iyi ndirimbo yifashishije imbuga nkoranyambaga ashakisha nyirayo amusaba ko bayisubiranamo.
Bitewe nuko "Agapfukamunwa" yari indirimbo yo gukangurira Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, Deejay Lenzo yasabye Pete Santos ko basubiranamo iyitwa "Sekura".
Mu kiganiro na IGIHE, Deejay Lenzo yagize ati “Ni we wansabye ko twakorana indirimbo, yumvise iyitwa ’Agapfukamunwa’ arayikunda yifuza ko twayisubiranamo. Naramusobanuriye mubwira ko mfite indi twakorana arabyumva.”
Deejay Lenzo yavuze ko Pete Santos yifuza kuzamura izina rye muri Afurika by’umwihariko iy’Iburasirazuba.
Mu minsi iri imbere uyu muhanzi uvuka muri Amerika ariko usigaye atuye muri Finland arateganya gutemberera mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano bye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!