Deejay Cyusa yatunguranye muri Filimi y’Uruhererekane “Till I Die”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Uwiringiyimana Ange Cyusa uzwi nka Dj Cyusa yinjiye mu mwuga wo gukina filime nyuma y’uko akazi asanzwe akora kakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, bigatuma atangira gutekereza icyo yakora kindi akisangamo impano yo gukina neza filime.

Deejay Cyusa, asanzwe azwi cyane mu kazi ko kuvangavanga imiziki mu tubari dukomeye hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Kiganiro Close Up, gitambuka buri wa Gatandatu kuri TV1.

Kimwe n’abandi babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro Dj Cyusa nawe akazi ke karahungabanye bitewe n’uko ibikorwa by’imyidagaduro byahagaritswe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Mu buryo bwo gushakisha ibindi yakora mu gihe igihugu gihanganye no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, Dj Cyusa yatunguranye muri filime y’uruhererekane yiswe Till I die (kugeza mpfuye).

Dj Cyusa avuga ko impano yo gukina Filimi yarasanzwe ayiyumvamo nubwo akazi yakoraga katari gutuma bimworohera kubona uko agaragaza impano ye.

Kuba yari amaze igihe kinini adakora umwuga we wo kuvanga umuziki ngo byaje gutuma afata umwanzuro wo kwereka abakunzi be indi mpano yifitemo ariko bitabujije ko azanakomeza umwuga we watumye benshi bamumenya.

Uwiringiyimana Ange Cyusa yavutse mu 1997 mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2019.

Yacurangiye ahantu hatandukanye harimo muri People Club iherereye Kacyiru, Sandauna ku Kimihurura, Active Pub y’i Remera, LG Equator Remera na Down Town Club.

Buri Cyumweru acuranga mu kiganiro gica kuri TV1 kuva saa yine z’ijoro cyitwa The Close up.

Reba hano agace ka mbere k’iyi filimi yamaze kugera hanze

Dj Cyusa usibye kuvanga imiziki yatangiye no gukina filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .