00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D, Yvan Buravan na Ish Kevin mu bazatarama mu Iserukiramuco ‘Wave Noheli Fest’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 08:02
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘Wave Noheli Fest’ rizitabirwa n’abahanzi bamaze kubaka amazina akomeye mu Rwanda.

Ni iserukiramuco byitezwe ko rizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero, tariki 24 na 25 Ukuboza 2021.

Mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo; Yva Buravan, Ish Kevin, Kenny K Shot, Logan joe, Alyn Sano, Davis D n’abandi bagikomeje ibiganiro.

Iki gitaramo kizaba kirimo aba Djs nka; DJ Phil Peter, Dj Ira n’abandi bagikomeje ibiganiro.

Aba bakaziyongeraho amatsinda y’abacuranzi bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco mu muziki wa ‘Live’, kikazayoborwa n’abarimo MC Tino na Ange.

Iri serukiramuco rigamije gufasha Abanyarwanda kubona aho bizihiriza umunsi mukuru wa Noheli hamwe n’imiryango yabo.

Uretse imiziki, hazaba hari n’imyidagaduro yaba ku bantu bakuru n’abana. Hazaba hari ibikinisho by’abana, aho gufatira amafunguro ndetse n’aho kugura ibyo kunywa yaba iby’abana ndetse n’abakuru.

Abari gutegura iri serukiramuco bavuze ko bazakora ibishoboka byose rikaba ku buryo amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 ashyirwa mu bikorwa.

Byinshi ku makuru y’iri serukiramuco arimo icyo bizasaba uwifuza kuryitabira n’andi makuru menshi bizatangazwa mu minsi iri imbere.

‘Wave Noheli Fest’ Isrrukiramuco rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .