00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yateguje igitaramo kivugwamo Victony

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 September 2024 saa 05:41
Yasuwe :

Davis D uri mu myiteguro y’igitaramo yise ‘Shine Boy Fest’ cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, yamaze kwemeza ko giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2024, bikaba bivugwa gishobora kuzitabirwa n’umunya-Nigeria, Victony.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Davis D yatumiye mu gitaramo cye umunya-Nigeria, Victony wamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Sturbon yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.

Icyakora nubwo Victony akomeje kuvugwa muri iki gitaramo ndetse amakuru yizewe akavuga ko ari we watumiwe gushyigikira mugenzi we, ntabwo aratangazwa.

Davis D ahamya ko icyo yifuza ari uko abantu bamenya igitaramo afite naho abo yatumiye kumushyigikira bakazagenda bamenyekana gahoro gahoro.

Anthony Ebuka Victor, wamamaye nka Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001 ni ukuvuga ko yujuje imyaka 23 y’amavuko, akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo.

Iyo uganiriye n’uyu musore akubwira ko atangira umuziki yareberaga ku bahanzi bagenzi be nka Davido, Wizkid, Mi na Falz.

Icyishaka Davis wamamaye mu muziki nka Davis D ni umwe mu basore bakiri bato ariko bafite izina rikuze mu muziki w’u Rwanda amazemo igihe, kuva kuri ‘Biryogo’, indirimbo yamugize icyamamare kugeza ku ‘Itara’ iyoboye izindi zose yakoze zigakundwa bikomeye, agiye kwizihiza imyaka igera ku icumi ari mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda.

Mu by’ukuri nubwo Davis D agiye kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, iyi irarenga kuko yawutangiye mu 2010 nkuko akunze kubyivugira.

Uyu muhanzi wabanje kugongwa n’ubushobozi, mu 2012 nibwo yatangiye gusohora indirimbo ze za mbere ariko nabwo ntizahita zamamara.

Mu 2014 nibwo inzozi za Davis D zari zitangiye kuba impamo nyuma yo guhura na Muyoboke Alex wari wiyemeje kumufasha nyuma yo gutandukana na Urban Boys.

Davis D wakoranaga na Muyoboke Alex, bakoranye indirimbo ‘My sweet’, nyuma yayo uyu muhanzi yahise abengukwa na ‘All star music’ sosiyete yari yashinzwe na Nizzo Kaboss afatanyije na Gilbert The Benjamins.

Iyi sosiyete Davis D yinjiyemo mu 2015, yakoranye nayo indirimbo zirimo ‘Biryogo’ na ‘Mariya kaliza’ nabo bahita batandukana.

Nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete, Davis D yatangiye urugendo rwo kwikorana umuziki ari naho yakoreye indirimbo ‘My people’ mbere gato yo guhura na Bagenzi Bernard wahise amuha ikaze muri Incredible Redords anabarizwamo.

Kuva mu 2016 yinjiye muri Incredible Records, Davis D yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ifarasi,Itara, Micro,Truth or Dare n’izindi nyinshi.

Victony akunzwe cyane mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental n’izindi zinyuranye

Davis D amaze iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise ’Kimwe zero’

Victony ategerejwe mu gitaramo cya Davis D i Kigali
Victony ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika
Davis D agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .