Davis D uri i Bujumbura, yabwiye IGIHE ko yagiye mu rugendo rw’akazi cyane ko ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Truth or Dare’ basubiranyemo.
Ni indirimbo basubiranyemo n’iya mbere itarasohoka cyane ko yo yagiye hanze ku wa 12 Mutarama 2023.
Avuga kuri iyi ndirimbo, Davis D yahishuye ko idasanzwe kuri we kuko urukundo aririmbamo ari urwo amazemo imyaka hafi itanu n’umukobwa yirinze kugarukaho.
Ati “Maze imyaka itanu mbayeho mu buzima naririmbye, hari byinshi bikunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ukuri ni uko maze igihe mfite umukunzi.”
Davis D yaherukaga i Burundi mu minsi ishize ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2022.
Muri iki gitaramo cyabereye ahitwa Zion Beach, Davis D yaratunguranye aririmbana na Big Fizzo iyi ndirimbo yabo bakoranye.
Ni indirimbo abakunzi ba muzika i Burundi batari bazi cyane ko yasohotse habura iminsi mbarwa ngo igitaramo kibe, ariko benshi bahavuye batangiye kuyikunda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!