00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yasubije umukobwa wamufungishije uherutse kumusaba imbabazi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Davis D yasubije umukobwa witwa Kayesu Sharon uherutse kumusaba imbabazi z’uko yamufungishije azira ubusa, yongeraho kandi ko ibyabaye byari nk’impanuka bitigeze bimuturukaho.

Nubwo Davis D avuga ko ataravugana n’uyu mukobwa ngo amusabe imbabazi imbonankubone, ahamya ko yamubabariye bitewe n’uko yasanze na we atari we wifuzaga ko bafungwa.

Mu minsi ishize nibwo Kayesu yagaragaye bwa mbere mu itangazamakuru asaba imbabazi yaba Davis D, Kevin Kade ndetse na buri wese wahuye n’ibibazo kubera we.

Iki gihe yavugaga ko ikibazo cyabayeho ari impanuka kandi urukiko rufite uko rwaciye urubanza rukarekura abaregwaga kuko barenganaga.

Uretse kuba abaregwaga barimo na Davis D bararenganaga, uyu mukobwa yanahishuye ko imyaka y’ubukure baburanaga ko atujuje we yari ayujuje ndetse afite n’ibyangombwa.

Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show, Kayesu yagize ati “Ndangira ngo mfate uyu mwanya wo gusaba imbabazi Davis D kuba yarisanze mu kibazo cyanjye ntaho ahuriye na cyo. Ni na yo mpamvu nashatse kuza mu itangazamakuru kugira ngo musabe imbabazi ku byamubayeho kandi ntaho tunaziranye. Ndamusaba imbabazi aho ari hose ambabarire!”

Mu kiganiro na IGIHE, Davis D yavuze ko ubutumwa bwo kumusaba imbabazi yabubonye nubwo ntacyo aravugana n’uyu mukobwa.

Ati “Abari kumuha nimero yanjye ntabwo babikoze ngo tuvugane ariko amakuru y’uko yansabye imbabazi narayumvise. Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira.”

Davis D yavuze ko Kayesu atigeze ategura umugambi wo kumuhemukira, bityo asanga na we nta mutima mubi yamugirira.

Ati “Ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk’umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n’utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.”

Ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Mu gufata iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko rusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 ni bwo inzego z’umutekano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Muri iki kiganiro, Davis D yanaboneyeho umwanya wo kunyomoza amakuru y’uko ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 yaba yarongeye gufungwa akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ikiganiro na Davis D

Iyi ndirimbo niyo yatumye Kayesu afata icyemezo cyo gusaba imbabazi Davis D

Kayesu Sharon avuga ko ibyaregwaga abarimo Kevin Kade by'uko basambanyije umwana utarageza imyaka y'ubukure ataribyo kuko we yari ayifite ndetse afite n'ibyangombwa
Kayesu aherutse gusaba buri wese wagizweho ingaruka n'ikibazo yateje bitamuturutseho
Davis D yavuze ko yababariye uyu mukobwa kuko asanga nta mugambi mubi yigeze agira wo kumufungisha

Video: Kayihura Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .