Nubwo yemereye IGIHE ko uyu mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya ari uwo bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ibanga amazina ye.
Yagize ati “Ikintu kimwe cyonyine nakwemerera ni uko dukundana, ni umukunzi wanjye mushya. Ibijyanye n’amazina byo reka tubireke.”
Abajijwe niba amagambo avugwa mu ndirimbo ye nshya hari aho ahuriye n’ibyo yashakaga kumubwira, Davis D yavuze ko yari yarayanditse birangira amushyizemo icyakora ngo si we yabwiraga.
Aha yahakanaga kuba amagambo arimo ari uyu mukobwa yabwiraga kuko uyu muhanzi aba aririmba yibaza niba umukunzi we azihanganira kuba uwo bakundana afite abandi bakobwa baryamana.
Ikindi cyumvikana muri iyi ndirimbo ni ijwi ry’umuhanzikazi mushya byitezwe ko Incredible Records yitegura kumurikira abakunzi ba muzika Nyarwanda.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Bagenzi Bernard.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!