Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’imyotozo ya nyuma y’igitaramo cye, Davis D yavuze ko yagenze neza igisigaye ari umunsi wa nyuma w’igitaramo agatanga ibyishimo ku bakunzi be.
Ati “Imyiteguro yagenze neza, njye urebye ibintu byose nabikoze uko nabiteguye kandi byagenze neza, ikibura ni uko umunsi nyirizina ugera ngataramana n’abakunzi banjye. Navuga ko imyiteguro imeze neza cyane, ikibura ni uko abantu bagura amatike ku bwinshi hakiri kare ubundi tukazabana.”
Ubwo twasuraga Davis D mu myiteguro, yasabye abakunzi be kugura amatike hakiri kare ku buryo ntawe uzabura iye ku gihe kuko imibare imwereka ko ari kugurwa ku bwinshi.
Igitaramo cye ‘Shine Boy Fest’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024. Iki gitaramo kigamije kwizihiza imyaka icumi Davis D amaze mu muziki.
Ni igitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo; Nasty C na Danny Nanone bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Bull Dogg, Platini, DJ Toxxyk, Nel Ngabo,DJ Marnaud,Bushali, Ruti Joel n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!