Mu kiganiro yagiranye na IGIHE uyu muhanzi yahamije ko mu minsi mike aba ashyize ku isoko udukingirizo twe yatangiye no kwamamaza.
Ni udukingirizo twitwa ‘D Protection’ tuzaba turiho amafoto y’uyu muhanzi nk’uko bigaragara ku mafoto yatangiye gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abwamamaza.
Davis D avuga ko iki ari igitekerezo amaze umwaka urenga akoraho afatanyije n’abafatanyabikorwa bari gukorana.
Ati “Ni igitekerezo nagize umwaka ushize nkiganiriza abafatanyabikorwa turi gukorana, kuri ubu utwa mbere turi gukorwa mu minsi mike turaba twageze ku isoko.”
Davis D avuga ko umufatanyabikorwa bari gukorana asanzwe akora ubucuruzi bw’udukingirizo, icyabaye kikaba ari uguhindura uburyo twamamazwamo akoresha ifoto ye ndetse bakora n’izina ryatwo.
Abajijwe ku itandukaniro ry’udukingirizo twe n’udusanzwe ku isoko, yavuze ko byanze bikunze atakwiyitirira ibintu bibi, ati “Udukingirizo twanjye icya mbere tugomba kuba ari twiza mu buryo bwose, nibaza ko tuzaba turi mu twiza turi mu Rwanda. Sinshobora kwiyitirira ikintu kizansebya.”
Uretse kwanga ko tubaye atari twiza twamusebya, Davis D avuga ko yitondeye ikorwa ryatwo kuko na mbere y’ubucuruzi icyo yifuza ari ukurinda urubyiruko bityo akaba ariyo mpamvu atashyira ku isoko udukingirizo atizeye.
Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo kwinjira mu bucuruzi bw’udukingirizo yagikomoye ku bihangano bye, bitewe n’uburyo abantu badahwema kuvuga ko biba bikangurira urubyiruko kwishora mu busambanyi.
Ati “Abantu benshi bakunze kuvuga ko ibihangano byanjye bishora abantu mu busambanyi, byatumye ntekereza icyo nakora mu rwego rwo kurinda urwo rubyiruko mpitamo gutangiza ubucuruzi bw’udukingirizo.”
Uyu musore avuga ko afite icyizere cy’uko ikorwa ry’udukingirizo twe bizafasha abatari bake guhindura imyumvire ku ikoreshwa ryatwo bityo bakabasha kwirinda ingaruka bashoboraga guhurira na zo mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Davis D yavuze mu gihe kitarenze ukwezi kumwe udukingirizo twe twa mbere tuba twamaze kugera ku isoko.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!